Amakuru atugeraho i Kigali ni uko barikwitegura kwakira umu star wa Hotel Rwanda!
Yewe uwapfuye yarihuse, kandi burya koko ngo muri Politique they are no permanent friends nor enemies!
Imyaka ishize yose nyuma yu uko Hotel Rwanda filimi isohoka, na nyuma yu uko Rusesabagina yanze kwishyura ibyo bita “loyolty fees” kuri FPR kandi byari muri contract, iyi yahisemo kumuhiga bukware ngo bamuhitane ariko Immana ikomeza gukinga ikibaba. Ubwo ninako propaganda zo kumwangisha abatura Rwanda zari munzego zose; bageze nubwo uwwavuganaga na Paul wese , nawe bamushyiraga kuri list rouge!
Amakuru atugeraho aravuga ko Rusesabagina kuva aho yabonaniye na Kimonyo( Ambassadeur i Washington) akamugezaho ubutumwa bwa Kagame, bakunvikanako batazongera guhohoterana;doreko muri za discours zose yakoreraga muri Univeristes za America yatungaga agatoki Kagame; u Rwanda rwashyizeho aka “groupe de sages” kaganira na Paul ndetse ngo bakanamugisha inama: Bamugize mukuru da. Burya bgo ujya kwica ubukombe arabwagaza! Ntabwo turamenya neza abagize ako ka groupe ariko amazina natugeraho tuzayabamenyesha. Ubu butumire bwa Rusesabagina baravugako azaba agaragiwe na aba Senateur 3 ba America, Tony Blair, Clinton.., bakaba aribo bari kumwunvisha ko securite ye ari  OK, kandi bazaza muri ya private jet ya Nyakubahwa.Ubu Rusesabagina yababwiyeko agiye en consultation na Abamerica bakorana nyuma akazabaha igisubizo agarutse mu Bubiligi mugihe cyi ibyumweru bitatu.
Rusesabagina kuba azwiho kuba Rutemayeze ubanza kuba yarananiwe kwunvikana na RNC bigiye kumukamira,cyane cyane ko Kigali yari yaramugize a “controversial figure” bikaba byari byaratumye igicuruzwa cye kitakigenda neza.
Twongeye kumushimira ubutwari bwa Hotel Rwanda bwerekanye ubugome bwi ingoma ya Abahutu, ariko byari kurushaho kuba byiza iyo akora Hotel Rwanda 2 ikerekana ihohoterwa n’iyicwa rya Abahutu na FPR ingoma ya Abatutsi, mu mashyamba ya congo. Uyu mugabo yakwandikwa mu mateka y’igihugu cyacu kandi benshi bakamubonamo umuyobozi utabogamye, akagishwa inama na benshi. Ibyo bizaba mu bibazo tuzamuhata ubwo imbyino zizaba zimaze kubicicibikanamo twacyira Intwari!! Urakaza neza I Rwanda urisanga, gusa uzasabe agahushya kare; dore ko securite yawe izaba iruta iya Kagame;  kugirango uzabone uko usura Ingabire,Mushayidi,….na abandi musangiye opposition. Opposition?
Rukundo /Kigali Rwanda
Umukunzi wa Rwanda Nziza
Advertisements


Resignation letter,

In response to inquiries by members of the Rwandan Communities across the world as well as some members of the press corps, international policy makers, etc, interested in issues relating to Rwanda and the Great Lakes Region of Africa as a whole, On Feb.28th 2011, I had announced to the General Public that I was a founding member of the Rwanda National Congress.

Today, a year later, I realize that due to my engagements in various Rwandan organizations, I do not have enough time to participate in RNC’s activities. For this reason, I will no longer be a member of the Rwanda National Congress.

However, either individually or in collaboration with our fellow Rwandans, within diverse political and civil society organizations, as someone who has been actively involved in a long campaign against the worst kind of human rights violations in Rwanda and the Region, I will always be available and bring my contribution.

I wish my brothers and sisters of the RNC a continued success.

Paul Rusesabagina

Brussels, March 18, 2012

Col Patrick Karegeya kuri Radio Itahuka.

Ikiganiro kumuryango Nyarwanda kuri Radio Itahuka.

Ikiganiro kumpunzi zabanyarwanda kuri Radio Itahuka.

Nyuma y’aho yitabiye Imana ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe, kuri uyu wa Kane nibwo Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro Musenyeri Misago Augustin yashyinguwe mu cyubahiro.
Umuhango wo gushyingura no gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Augustin Misago, wabereye mu majyepfo muri Katederali ya Gikongoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2012, aho yari amaze imyaka igera kuri 20 ari umuyobozi w’iyi Diyosezi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’imbaga y’Abakiririsitu ba Diyoseze ya Gikongoro, ndetse n’abandi baturutse imihanda yose hirya no hino ku Isi, bari biganjemo abihayimana bo mu idini Gatulika n’abo mu yandi matorero.
Intumwa yoherejwe na Papa Benedigito wa XVI, yari Salvatore Pernicano uturuka mu gihugu cy’u Buhinde, yagarutse ku bihe Musenyeri Misago yagiye anyuramo harimo no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagize ati : “Tukimara kumenya inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Nyakwigendera Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago, umuyobozi wa Diyosezi ya Gikongoro, Umuryango w’iyogezabutumwa mu mbaga y’Imana wibutse uyu mushumba witanze kandi yuje umurava, ubuzima bwe bwaranzwe n’umubabaro mu gihe cya jenoside ndetse no mu myaka yakurikiyeho”.
Salvatore yakomeje agira ati : “Abakuru n’abandi bakurikiyeho, bifatanyije n’abandi mu isengesho rihamya ko yasubiye mu nzu ya Data”.
Mu handi bafashe amagambo barimo abahagarariye umuryango we, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, uhagarariye abapadiri bo muri Diyoseze ya Gikongoro, uhagarariye Abakirisitu ba Diyoseze ya Gikongoro ndetse n’abandi bari bitabiriye uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Misago, bagarutse ku byamuranze kuva akiri umwana kugera atabarutse, ndetse banagaruka ku bigwi bye nk’umwe mu bahanga kandi bari bafatiye runini Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ndetse na Diyoseze ya Gikongoro by’umwihariko.
Musenyeri Misago yari umwe mu bayoboye ihindurwa mu Kinyarwanda rya Bibiliya Ntagatifu ikoreshwa n’idini Gatolika na Bibiliya Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ikoreshwa n’Abaporoso.
Mu buhamya bwatanzwe ni uko yabikoze mu rwego rwo kugeza ibyanditswe byera kuri bose atanga umwanya we n’ubushobozi bwe abinyujije cyane cyane mu rwego rw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) yabereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi. Ubu butumwa bukaba bwoherejwe na Perezida w’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda Musenyeri Alexis Birindabagabo.
Muri uyu muhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Musenyeri Misago, hagarutswe ku bikorwa yagiye akorera Kiliziya Gatulika, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere yagejeje ku batuye Intara y’Amajyepfo by’umwihariko Diyoseze ya Gikongoro, birimo amashuri, ibigo nderabuzima, amaparuwasi na santarali zubatswe byose byaganishaga mu iterambere rya roho ndetse n’iry’umubiri ry’abatuye muri aka karere.
Iyi nkuru ni iyo urubuga igihe.com cyatangaje kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2012.
Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwiyereka abanyarwanda uko iri
Biratangaje ariko kuba nta muyobozi wo hejuru muri Leta (hari umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo) witabiriye uwo muhango, sinzi niba ari ukubura umwanya cyangwa ari ya ngeso yadutse mu Rwanda yo kubuza abantu gutabara. Si ubwa mbere ibi bibaye, ibi byibutsa abantu igihe Lt Gen Kayumba Nyamwasa yapfushaga umubyeyi we, maze Leta ikabuza abantu kumutabara ndetse bakagira isoni nke zo guhamagara Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo bamwigambeho.
Ibi ariko ntabwo byatangaje benshi bitewe n’uko Musenyeri Misago yari yarafunzwe na Leta hagati ya 1999 na 2000 nyuma akagirwa umwere dore ko urubanza rwe ruba rwaragoretswe iyo hatabaho igitutu cya Vatikani.
Inyandiko zasohotse mu minsi ishize mu bitangaza makuru zivuga ibyo abayobozi b’igihugu bavuze ku rupfu rwa Musenyeri Misago, aho abashoboye kuvuga bavuze ibiterekeranye (Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi) naho abandi barimo Arthur Asiimwe bagahitamo kumushinja Genocide mu gihe inkiko zabo zari zamugize umwere, bigaragaza aho Leta y’u Rwanda yari ihagaze ku kibazo cya Musenyeri Misago.
Aha umuntu yakwibaza ya kirazira, wa muco, bwa bumuntu n’ibindi ngo Boniface Rucagu yirirwa yigisha mu Itorero ry’igihugu abo bigenewe mu gihe abayobozi bo bitabareba. Kereka ibyo Rucagu avuga bigisha atari byo baba bigisha koko.
Ubwanditsi bw’urubuga Rwiza News rukomeje kwifatanya n’umuryango wa Musenyeri Misago mu kababaro, ndetse n’abakristu gaturika bose. Imana imwakire mu bayo kandi aruhuke mu mahoro.

Marc Matabaro
Rwiza News

Tuesday 13 March 2012

Musenyeri Augustini Misago, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, yitabye Imana kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa sita.

N’ubwo icyamwishe kitaramenyekana neza, hakekwa ko yaba yazize umutima.

Nyuma y’urupfu rw’uyu musenyeri, abantu batandukanye bagize icyo bavuga.

Igitondo.com cyakusanyije bimwe mu byavuzwe kuri uru rupfu, yaba ibyatangajwe n’abaturage basanzwe, abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abanyepolitiki, abayoboke b’iyi kiliziya n’abandi batandukanye.

Dore bimwe mu byavuzwe

“Musenyeri [Augustin] Misago wa Diyosezi [Gatolika] ya Gikongoro yitabye Imana. Nizeye ko agiye amaze kwihana uruhare rwe muri Jenoside yo muri Mata 1994”

Kagabo, Umusomyi wa Igitondo.com

Imana imuhe iruhuko ridashira.Nsabye Bizimungu Pasteur ngo azajye gushyingura Mgr Misago ayobowe na Ntakirutinka Charles.Autopsie izakorwe n’abaganga batarahiriye k’icumu.

Theoneste, Umusomyi wa Igitondo.com

Imana ifite icyo yatugeneye twese, ntakindi,kuyisanga ngo tubane nayo iteka tugomba kubanza guca mu rupfu. abo Misago yakomeje twihangane (ishe) umuryango we na diyosezi ya GIKONGORO.

Tuyikorere Iame, Umusomyi wa Igitondo.com

Ndavuga ngo pole kumuryangowe no kuntama yari abereye umushumba kd umuva ndimwe Uwingeneye uvugako ngomisago akwiye ijuru urivanga cyane ibyo bizwi ni Imana ye gusa

UBWANDITSI

INKURU BIJYANYE

Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana

 
Your comments

# On 13 March at 18:45, by kibwa

nonese arthur akoze irihe kosa banyarwanda koko ko avuze uko abyumva

Reply to this message

# On 13 March at 17:52, by Joseph

Kiliziya Gatolika ibuze umuntu w´umuhanga!Birababaje! Abaca imanza zivuguruza inkiko basome(niba bemera Biblia) Ibaruwa yandikiwe Tito aho batubuza gutuka ibyo tutazi! Icyo nzi cyo njye ndi umunyabyaha Imana yonyine ireba mu mitima izampe gupfa maze kwiyeza! Wowe uca imanza uri muntu ki! Imana igirire neza buri umwe wese!

Reply to this message

# On 13 March at 16:45, by seraphine

kuba misago yapfuye ntibikwiye kudutesha igihe nk’ icyo yadutesheje mu rubanza agirwa umwere ndetse na gacaca zimutinya. dutegereze imana cg shitani bikore akazi kabyo.

Reply to this message

# On 13 March at 12:26, by jeanne

Nyuma yo gutabaruka k’umuntu ntanumwe uba ashobora guhindura ibyo Imana yateganyije k’utabarutse gusa buri wese avuga aye.Musenyeri mwirinde kumucira urubanza kuko Tuzi neza ko Imana yanga icyaha itanga umunyacyaha, bivuga ko niba yarakoze ibyaha harimo no kugira uruhare muri Genocide n’ubwo njye nta gihamya mfite mbyumva gusa, ariko byashoboka ko yihannye, akababarirwa akaba ubu atabarutse afite umwanya mu ijuru, ariko wowe ukiri ku ibaza kubye umucira urubanza ukaba uri kwitesha umugisha wawe!!!! so ntugacire mugenzi wawe urubanza.YEZU AMWAKIRE! AMUTEGURIRE KWA DATA UMWANYA SI YAWUKOREYE!!

Reply to this message

# On 13 March at 14:04, by Karoline

@ Arthur Aasiimwe:

Ubwo nta soni gushinja umuntu icyaha yahanaguweho ku mugaragaro koko? Cyane cyane umuntu wapfuye?

Icyo mbakundira ni uko mwabaga Uganda mukaba muturusha kumenya twe abari bahari uwakoze genocide n’utarayikoze.

Ahaaaa! Nzaba mbarirwa da!

Reply to this message

# On 13 March at 14:01, by Mbanzabugabo

Ese nkuriya Arthr Asiimwe ahera he ashinja musenyeli gukora jenosidi ko inkiko zamurekuye zimugize umwere? Keretse niba hari abarekurwa ari abanyabyaha?

Reply to this message

# On 13 March at 13:27, by Kanakuze

Nagira ngo nibarize Arthur Asiimwe, niba yarigeze kugira umutima nama arabona ibyo yanditse kuri Nyakwigendera bitwubaka cyangwa biradusubiza inyuma! Kuki agaragaza ko ubucamanza bwo mu Rwanda ntacyo bumaze? Iyo aza kuba umunyarwanda nari kumubwira ijambo rimwe gusa! Inkiko zo mu Rwanda zamihanaguyeho ibyha yaregwaga ndumva zibifitiye ububasha kuri Asiimwe we rero yumvaga yamucira urwo gupfa, ibyo uzabyongere nubona ubwenegihugu naho ubundi uri umunyamahanga niba atari ubwana bukuvugishije ariya magambo!

Reply to this message

# On 13 March at 12:49, by 3

wow igitondo muri abakwanza , mu komereza aho

Aya makuru yavuye http://www.igitondo.com