Archive for the ‘Rwanda News’ Category

Banyarwanda banyarwandakazi ninde utazi imyaka mumaze hanze mubuhungiro, ninde utazi ibyo ayo mashyaka yanyu yirirwa aririmba aho mutubari , iyo mumaze guhaga inzoga, ese mubonako ikizere abanyarwanda bari babafitiye ko arimwe mushobora kubakura kungoyi ya Leta ya kagame kitagenda kiyoyoka. Ngaho reba nawe amacakubira hagati yanyu nkaho mutazi umwanzi wabanyarwanda, wamugani wa Kagame ngo ” arabazi mufite inda nini cyane ntacyo mushobora kuzamutwara” Kagame ashobora kuba avugisha ukuri kuko iyo mbona ibintu birimo kuba muri ino minsi ndabagaye cyane. Mushobora kuba mutazi ibyo murimo mwese aho muri iyo muri America, europe ndeste nahandi. reba nawe FPR yabashize gustinda urugamba ari ishyaka rimwe rukumbi , none mwebe mushobora kuba murenze amashyaka 20 cyangwa 30 mukaba mudashobora gutahiriza umugozi umwe ngo muhe icyizere cyo kuzarokara abana ba kanyarwanda bagiye gushirira kungoyi ya Leta ya Kagame. niba aribyo rere nimureke ibyo muri byose mubaze murebe ikibitera hagati yunyu uko muri hanze mwese, kuko amaherezo Kagame azavugako yabitubwiye hano i Rwanda tukamuhindura umusazi, reka ndekere hano kuko ntafite byishi byo kuvuga ariko muteye agahinda bana bamama, kandi abanyarwanda barababaye cyane.

Olivier Rukundo
Gikondo-kigali/Rwanda
Umukunzi wa RwandaNziza

Ino mu Rwagasabo dukunze kwita umuntu ukunze kwishyira imbere,cyangwa umuntu wunva ko ibintu bitatera imbere, bitashoboka atabirimo, ko nyiri ubwite afite “syndrome ya Paul”.
Inkuru itugeraho iturutse i Brussels itubwira ko Rusesabagina yaba atacyirya indizi na amashyaka ya opposition! Ibi bikaba ari ingaruka yuko amenshi muriyo yamwangiye kuyayobora nka akarima ke; ngo yaba yarashatse kuyitwaramo nkuko Kagame yitwara mu mashyaka yo mu gihugu cye! Ngo muri iyi iminsi akunze kuvuga ati: bariya nta amafranga bafite ntaho bazagera!.
 Duhereye ku ubufatanye ishyaka bita irye PDR; nubwo yakomeje guhakana ko atari muri Politique; na FDU bagize mu myaka ishize yaje gusenyuka ngo itewe nuko Paul yashakaga ko FDU imugezaho imirimo yayo yose, ikora cyangwa iteganya gukora, kandi ko itari yemerewe gusohora itangazo PDR itaryemeye ( syndrome ya Paul)!Twabajije umwe mu bayobozi ba FDU utuye mu Buhorandi  akaba ari mubitabiriye iyo inama ndetse akanakurikiranira hafi amasezerano bakoranye, yatubwiyeko impanvu yambere yatumye amasezerano adacamo ari uko Paul yashatse kwitwara nkaho yabaye umukuru wa FDU. Yongeyemo ati ndetse yatumiraga abayoboke bacu (FDU) agahura nabo mutu groupe twa babili cyangwa batatu akabazimanira divayi nziza yi indobanure, akabunvisha ko mugukorana nawe harimo inyungu nyinshi kuko ngo Aba America bamuriye urwara!! ibyo byose yagirango asenyere FDU muri PDR! Akomeza agira ati “amayeri y’ubu ni nka ayo umwana muto” twamutahuye nyuma yi iminsi micye dusesa iyo mishyikirano tuvugako nta munsi n’umwe tuzongera gukorana nawe.
 Umwe mu bayobozi ba PDR yatubwiyeko umwaka ushize Paul yashishikaje abayoboke ba PDR kuyoboka ishyaka rya RNC. Benshi barabishimye ndetse barayitabira cyane. Twageragje kuganira na bamwe mu bayoboke ba PDR bi ibanze i Texas, batubwirako ko binjiye muri RNC kugiti cyabo atari ku izina rya PDR; akomeza agira PDR yari imaze igihe isinziriye kubera ibibazo yanze kudutangariza. Ariko amakuru aturuka i Brussels atubwira ko bakurikije invugo nshya Paul afite yaba atakivuga rumwe nabo muri RNC; Aho nibyaba ari ingaruka ya “syndrome ya Paul”? I brussels urahura n’umuntu ati bite ko Paul afite indimi nyinshi; ejo yagiraga ati: “twe muri RNC nitwe tugiye kurangiza biriya bibazo”. Agahoma munwa  uyu umunsi aragira ati ni muze dukomeze PDR tubone uko tuzajya mu ihuriro RNC; ati FDU yiganjemo abakiga, mwe abo mu igihugu hagati muri he?
 Ese ko yavuze kuri BBC gahuzamiryango ko ngo ari umwe mu ba founders, yaba yarasezeye se? Niba se akiri mu ihuriro RNC  yakwiherera ngo nimuze dukore ishyaka rizahangana nabariya ba T…ushaka gusenya ibyo yubatse yaba ashaka kugera kuki? Twagerageje guhamagara no kwandikira abayobozi bayo mashyaka; PDR na RNC ngo barusheho kutumurikira, tumenye ukuri. Umuhuzabikorwa wa  RNC, Dr Rudasingwa niwe wenyine washubije agira iti:” muzasome Rwanda Briefing muzasangamo ibisubizo kubyo mwatubajije. It is open to the Public. Muhorane Imana”. Twabajije bamwe mu bayoboke bashya ba Faustin Twagiramungu bari muri Canada; kuberako ngo baba muri negotiation na PDR; uko bazabyitwaramo haramutse hagaragaye “syndrome ya Paul”. Yagize ati: uwo mugabo ntabwo muzi neza, ariko abayobozi bakuru baduhaye briefing kuri iyo sujet kandi ngo ” un homme averti en vaux deux” tuzaba tubirebera hafi, niba dukoze alliance;kandi turi no kuganira na RNC kugirango turebe ko twashyira ingufu z’ibitekerezo hamwe.
Banyarwanda muri mumahanga,nimwe makiriro yacu. Nimwirinde kuryana mworoherane, mwirirnde abafite invugo nyinshi, ; abari kurugamba ntabwo barata imiringa, ahubwo barayishongesha (melt) ikagirira akamaro benshi! U Rwanda rushya ruzubakwa na abanya Rwanda bose, ruyoborwe na abazaba barwitangiye utarobanuye kubutoni. Mwirinde kurwa igihumure imbere yibishashagirana. Musangire nabo muhuje akababaro, naho abakandagira mu buki mubagendere kure. Musubize amaso inyuma, Kagame yategetse igihugu ataragera muri White House!! Imana ifasha uwifashije.
Olivier Rukundo
Gikondo – Kigali/Rwanda
Umukunzi wa RwandaNziza

Me Bernard NTAGANDA                                                                           BAKUNZIBAKE Alexis 
          Agiye murukiko                                                                       Visi Prezida  w’ishyaka PS IMBERAKURI

Amakuru ava mubuyobozi bwa gereza ya Remera kandi afitiwe gihamya aremeza ko abagororwa bahafungiwe bamerewe nabi cyane kandi byose bije aho baherewe Bwana KAMUGISHA nk’umuyobozi mushya.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rihangayikishijwe n’imikorere y’uyu muyobozi urangwa na politiki yo kwicisha inzaza no gutoteza abagororwa. Ku bw’ubwumwihariko ariko, kuva aho KAMUGISHA abereye umuyobozi wa gereza ya Remera, ikiboko no gutesha agaciro abagororwa byahawe intebe muri iyi gereza.

Nta gushidikanya kandi ko bikorwa ubuyobozi bukuru bwa gereza bubizi, cyane ko uyu KAMUGISHA yashinzwe ubuyobozi bw’iyi gereza avuye ku buyobozi bwa gereza ya Kigali aho yari yaragaragaje kuburyo budasubirwaho gutoteza no gukubita infungwa za politiki zirimo umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gutabariza imfungwa by’umwihariko izifungiye muri gereza ya Remera. Kuba umuntu abaye umugororwa, ntibimwambura uburenganzira bwe bwa muntu kandi nta na rimwe ubucamanza buteganya ibihano by’inkoni, kwicisha inzara n’iyicwa rubozo.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda guhaguruka bugakurikirana ikibazo cy’imfungwa muri rusange, ariko cyane cyane izifungiwe muri gereza ya Remera.

Dukomeze kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Bikorewe i Kigali kuwa 06/03/2012

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)
Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012

Kuri uyu wa 05/03/2012, Urukiko rw’ikirenga rwasubukuye urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA. Mu myiteguro y’uru rubanza cyane cyane mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi b’ishyaka batotejwe ku buryo budasubirwaho n’inzego z’umutekano ngo batitabira uru rubanza. Mu buryo bwakoreshejwe harimo gukoresha telefoni zitagaragaza nimero, email, gutera abayobozi mu ngo kugeza aho mu gitondo bazinduka basaba abarwanashyaka kutitabira urubanza ngo bitabaye ibyo barafungwa.

Ariko byabaye iby’ubusa twari twabukereye turi benshi. Ibyo byatumye ibikorwa by’iterabwoba bikomeza no ku rukiko rw’ikirenga aho abarwanashyaka mbere yo kwinjira mu cyumba cyabereyemo urubanza babanzaga gusakwa bikabije, maze bategekwa no kwandika umwirondoro wose kugera no kuri nimero ya telefoni.

Muri uru rubanza rutamaze n’isaha yose, umuyobozi w’ishyaka yerekanye buryo ki mu rukiko rw’ikirenga, umucamanza yirengagije ingingo ya 47 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho yanze gushaka ibimenyetso kubyo umushinjacyaha amurega ngo ku magambo yavuze agamije guteza amacakubiri no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Me Bernard NTAGANDA asobanurako nta magambo yo muri urwo rwego yavuze cyane ko muri ibyo bihe bamurega yayavuzemo, Radiyo na Televiziyo y’igihugu byari bihari kandi nta macakubiri cyangwa ubwigomeke byigeze bigaragara mu banyarwanda,biryo akaba umucamanza agomba gushaka ayo magambo kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho gufata amagambo mpimbano. Umushinjacyaha Alain MUKURARINDA nawe umurega, yiyemereye ko abatangabuhamya batabashije kuvuga neza ibyo umuyobozi w’ishyaka yaba yaravugiye muri ayo ma nana atandukanye.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasomwa kuwa 20/04/2012. Gukomeza kurutinza nabyo akaba ari ubundi buryo bwo gukomeza kumvisha umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, bamuziza gusa ko yafashe iya mbere akanenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ku mugaragaro.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gushinganisha abarwanashyaka baryo bakomeje gushyirwa ku ma listi n’inzego z’umutekano. Rirashimira kandi abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bamaze gushirika ubwoba maze bagaharanira uburenganzira bungana murwatubyaye.

Dukomeze kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Bikorewe i Kigali kuwa 05/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

Charles Ntakirutinka, a former Rwandan government minister and prisoner of conscience, was
released today after serving a 10 year sentence following an unfair trial.
“Charles Ntakirutinka spent 10 years of his life in prison because he formed a political party,” said
Erwin van der Borght, Amnesty International’s Africa Director.

“Ten years after Charles Ntakirutinka was jailed, political opponents and journalists still spend years
in prison for speaking out,” said Erwin van der Borght. “The Rwandan government should put
promises to respect freedom of expression and association into practice”.
Charles Ntakirutinka was arrested in April 2002, as part of a crackdown before the 2003
presidential elections, the first elections after the 1994 genocide. After serving as a minister in the
post-genocide government, Charles Ntakirutinka launched a new political party, the Democratic
Party for Renewal (PDR-Ubuyanja) in 2001 with former President Pasteur Bizimungu.
After an unfair trial in 2004, Charles Ntakirutinka was convicted of “inciting civil disobedience” and
“association with criminal elements”. The prosecution claimed he had organized clandestine
meetings, along with his party colleagues, to disturb public order, provoke civil conflict and target
certain government authorities for assassination.
The trial fell short of international fair trial standards. It lasted just 12 days, despite the gravity of
the charges and the number of co-accused. The defendants were only allowed to present a limited
number of witnesses. The trial was further marred by lack of corroborating evidence against the
defendants.
Prosecution witnesses provided contradictory testimony. Some of their statements appeared to have
been made under duress or torture. One prosecution witness told the court that he had lied to the
police and prosecution out of fear. The judges refused to ask sufficient questions to prosecution
witnesses, as requested by the defence.
Charles Ntakirutinka’s defence lawyer was detained for 24 hours for “contempt of court” after
pointing out that his client had not been allowed to address an issue that had been raised by a coaccused. The court ruled that once an issue had been discussed it could not be revisited.
Background
The Rwandan authorities make public commitments to respect freedom of expression and
association, but continue to prosecute political opponents and journalists for criticizing the
government. Repression increases in the run-up to elections. The clampdown before the 2010
elections was reminiscent of restrictions imposed before the 2003 elections. Opposition candidates
and supporters faced intimidation during and after the electoral campaign.
The months leading up to the August 2010 presidential elections, which President Kagame won
with 93 per cent of the vote, were marked by a crackdown on freedom of expression and association.

New opposition parties were prevented from contesting the elections. The United Democratic
Forces (FDU-Inkingi) and the Democratic Green Party were unable to obtain security clearance to
organize meetings needed for their registration. The only new party to secure registration, the Ideal
Social Party (PS-Imberakuri), was infiltrated by dissident members and decided not to stand.
Bernard Ntaganda, president of PS-Imberakuri, was sentenced to four years imprisonment in
February 2011. He was found guilty of “divisionism” for holding public speeches criticizing
government policies ahead of the 2010 elections, breaching state security and attempting to plan
an “unauthorized demonstration”. His prosecution for threatening state security and divisionism
was solely based on speeches criticizing government policies. His case is currently on appeal.
The trial of Victoire Ingabire, leader of the United Democratic Forces (FDU-Inkingi), is on-going.
She is charged with terrorism, creating an armed group, “genocide ideology”, “sectarianism”, and
willingly disseminating rumours aimed at inciting the public against the existing leadership. The
“genocide ideology” charges were based, in part, on her public call for the prosecution of war
crimes committed by the Rwandan Patriotic Front (RPF).
In the 2004 trial, Pasteur Bizimungu was sentenced to fifteen years for inciting civil disobedience,
associating with criminal elements and embezzlement of state funds. Pasteur Bizimungu requested
pardon from President Kagame and was released on 6 April 2007.
ENDS/
Public Document
International Secretariat, Amnesty International, 1 Easton St., London WC1X 0DW, UK

AMNESTY INTERNATIONAL
PUBLIC STATEMENT
AI Index: AFR 47/002/2012
1 March 2012

Mu biganiro 2 byaciye kuri Radio ITAHUKA, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, kimwe cyaciyeho mu kinyarwanda ku cyumweru tariko ya 26 Gashyantare 2012, ikindi gicaho ku wa 27 Gashyantare 2012 mu rurimi rw’icyongereza, Lt Gen Kayumba Nyamwasa yagerageje kuvuga ku bintu bikurikira:

-Uwo ariwe, mbese ubuzima bwe muri make

-Yashimiye abayoboke ba  RNC detse n’andi mashyaka ajya afatanya na RNC

-Icyo yapfuye na Perezida Kagame

-uko abona Politiki y’u Rwanda mu minsi iri imbere

N’ibindi..

Muri icyo kiganiro hari byinshi byavugiwemo, ariko hari ibyo abantu batumvise bifuzaga kumva ndetse hari n’imvugo zakoreshejwe wenda zitanyuze bose. Ariko iby’ingenzi navuga ku giti cyanjye nashoboye gukura muri iki kiganiro ni ibi bikurikira:

Lt Gen Kayumba Nyamwasa afitiye umujinya Perezida Kagame ku buryo no mu mvugo byumvikana, umuntu yagenekereza akareba impamvu y’uwo mujinya: impamvu ya mbere kandi Nyamukuru  kandi yakunze kugaruka mu mvugo ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ni uko Perezida Kagame yigize ikigirwamana akishyira hejuru ya byose ku buryo FPR isigaye ariwe ikorera gusa mu gihe  ngo igitangira Perezida Kagame atari we wari umukuru wayo kandi n’intambara itangira muri 1990 akaba atari ahari. Hari imvugo Lt Gen Kayumba agarukaho cyane bigaragaza ko yamubabaje koko aho Perezida kagame yita ibintu byose ibye, Kuba yararashwe bashaka kumwica nabyo ni ibintu wenda byasobanura uriya mujinya, ikindi kuba Lt Gen Kayumba yaravuze ko yigomwe byinshi  kubera FPR none ahubwo akaba ibyo yitwa ko yarwaniye atarabibonye nabyo byamutera umujinya, kuba hari ibyaha yaba yarakoze mu rwego rwo gufasha FPR bikaba biri kumubarwaho nabyo byatuma yicuza bikamutera umujinya. Kuba ubu byarabaye ngombwa ko ajya gukorana n’abo yarwanyaga kera nabyo byakongera umujinya afitiye Perezida Kagame.

Lt Gen Kayumba ntashaka gukina amakarita ye yose umukino aribwo ugitangira, hari abifuza ngo ko yirega ibyaha akekwaho akabyicuza ku mugaragaro, hano baribagirwa ko ikibazo cya Kayumba kiri mu manza zigera kuri 3:

-urubanza rwo muri Espagne/Spain

-Urubanza rw’indege ya Perezida Habyalimana

-Urubanza rw’abashatse kumuhitana

Ibyo Kayumba yavuga bishobora kumugiraho ingaruka ku giti cye nk’umuntu muri izo manza  aramutse ashyize ukuri kose kumeza nk’uko abantu benshi babimusaba, ikindi hari ibimenyetso byinshi byajya hanze ku buryo bishobora gusibangana cyangwa ba nyiri ugushinjwa bakagerageza kubisibanganya cyangwa kwitegura uburyo baziregura igihe kitaragera.

Kuvugira kuri Radio cyangwa mu nama z’amashyaka akicuza ibyaha akatura agasaba imbabazi, akavuga ibyaha byose ndetse n’ibyabereye muri FPR byose, mu rwego rw’amategeko ni ugushyira ibimenyetso hanze kandi izo nama ntabwo abazirimo bemererwa n’amategeko gutanga imbabazi kandi ibyo bimenyetso byaba bigiye hanze byakoreshwa mu ifatwa rye, kandi afashwe uwabyungukiramo ni Kagame kandi byatuma n’abandi bari muri FPR bahinduka abiyahuzi bagahitamo kurwana mpaka kuwa nyuma aho kugira ngo bemere amahinduka abeho mu mahoro.

Lt Gen Kayumba afite bagenzi be benshi bari mu butegetsi ndetse no mu ngabo nk’uko yabivuze bameze nk’abari mu buroko bakora ibyo batemera ngo barebe ko baramuka. Hari ibyaha bakoze n’ubu bagikora. Ariko kugerageza kubahumuriza no kubumvisha ko bagomba gufasha abanyarwanda bagenzi babo bashaka ko ibintu bihinduka ntabwo byashoboka mu gihe Lt Gen Kayumba yatangira kubashinja no kubuka inabi, kuba yerekanye ko bose basa n’aho ari ibikoresho bya Kagame, ko kuba mu gihugu kwabo ari amaburakindi mbona ari nko kubahumuriza ngo abereke ko nta kibi abifuriza ko ahubwo nabo bakagombye kwitandukanya na Kagame hakiri kare.

Kuba yaravuze ko amashyaka yandi yananiwe kugira icyo ahindura mu myaka 17,  RNC ikaba ifatanije n’andi mashyaka bashobora kugira icyo bageraho amashyaka yabanje atagezeho, ni ibintu byumvikana. Amashyaka yabanje nta bantu yagiraga muri FPR imbere bayashyigikiye mu gihe ubu RNC ibafite! Rero byerekana  ko byoroshye ko abo bantu barimo imbere muri FPR batayishyigikiye bashobora kuyimunga igatsindwa ku buryo bworoshye.

Kuba Lt Gen Kayumba yaravuze byumvikana ko yihagazeho, ni nk’ubutumwa yahaga abari muri Leta ya Kagame birirwa babwirwa ko yataye umutwe, ibintu byamuyobeye mbese yahindutse igikoresho atakitekerereza, uku kwihagararaho bikaba byatuma abakijijinganya bari muri Leta ya Kagame bumva ko n’iyo bava inyuma ya Kagame bajya kurundi ruhande rufite ingufu

Icyagaragaye kindi n’uko Lt Gen Kayumba atari umuyoboke usanzwe wa RNC ahubwo ni umwe mu bayitekerereza banafata ibyemezo.

Iki kiganiro bitewe n’ibyo Kayumba yavuze biratwereka ko Kagame kurekura ubutegetsi kwe bitari hafi, ahubwo bizasaba imbaraga nyinshi! Kuko ari Kayumba ari n’abandi bakoranye nawe bemeza ko Kagame atazapfa kuva ku izima.

Hagaragaye na none hakurikijwe ibyo Kayumba yavuze ko FPR yamaze kuba igikoresho cya Kagame ku buryo Kagame adahari ubutegetsi bwa FPR bwahirima burundu kuko irya FPR ya kera yarangije gusenyuka.

Umwanzuro: Iki kiganiro cya Lt Gen Kayumba,  kirimo amasomo menshi ari abamushyigikiye ari n’abamurwanya  bakagombye gukuramo buri muntu ku giti cye. Ariko icyumvikana n’uko Lt Gen Kayumba atari umuntu uzajya gusaba imbabazi ngo ajye gupfukama imbere ya Kagame ngo amusabe imbabazi byitwe ko biyunze.

Kuba Lt Gen Kayumba atashyize ukuri kose hanze mbona bitakagombye kubera urwitwazo abantu bamwe na bamwe ngo bakine umukino wa Kagame, bigizeyo Kayumba kandi ari umwe mu bantu bashoboraga gufasha abarwanya ubutegetsi gucengera mu mutamenwa wa FPR akoresheje inshuti ze n’abandi bamwizera bari muri FPR kugeza ubu kandi abarwanya ubutegetsi kwinjira muri uwo mutamenwa ngo bawusenye byarabananiye.

Uwashaka kumva ibyo biganiro yabyumva hano:  mu kinyarwanda  http://blogtalk.vo.llnwd.net/o23/show/2/928/show_2928593.mp3

mu cyongereza

http://www.blogtalkradio.com/healing-rwanda/2012/02/28/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Ruben Barugahare

Rwiza News

Radio Itahuka yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kuwa 27 Gashyantare 2012

Radio Itahuka Ijwi ryIhuriro Nyarwanda 02/26 by Healing Rwanda with Dr T | Blog Talk Radio.

Radio Itahuka yagiranye ikiganiro na Lt. Gen Kayumba Nyamwasa igice cyakabiri (part2)

Radio Itahuka Ijwi ryIhuriro Nyarwanda 02/27 by Healing Rwanda with Dr T | Blog Talk Radio.